Imyembe yo muri Indoneziya

ifoto

Fragrant Mango (Mangifera odorata)

Ku kirwa cy’i Borunewo ho muri Indoneziya hari amoko y’imyembe 34 (Mangifera) ya kimeza. Amenshi muri aya moko yugarijwe n’ikibazo gikomeye cyo gucika burundu bitewe n’imvura yo mu ishyamba yangiza ibimera. Amwe mu moko y’imyembe, urugero nk’Umwembe wa Kalimantana (Mangifera casturi) wamaze gucika burundu mu ishyamba.

Andi mu moko y’biti by’imyembe bikomoka i Borunewo ni nka Mangifera griffithi (azwi ku mazina akurikira yo mu rurimi rw’aho akomoka: asem raba, na romian), Mangifera pajang (asem payang), Mangifera quadrifida (asem kipang) na Mangifera torquenda (asem putaran).

Imyembe ihumura neza (Fragrant Mango, Mangifera odorata) ni ubwoko bw’imyembe izwi na benshi, akenshi yera mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya. Ni ikimanyi hagati y’umwembe ukunze guhingwa na benshi (Mangifera indica) n’umwembe witwa Umwembe w’Ifarashi (Horse Mango, Mangifera foetida). Ubu bwoko buzwi ku mazina y’uturere bukomokamo: kuweni, kuwini (mu rurimi rwo muri Indoneziya); kweni, asam membacang, macang, lekup (mu rurimi rwo muri Maleziya); kuwini, ambacang, embacang, lakuik (mu rurimi rw’i Minangukabo); kuweni, kebembem (mu rurimi rw’i Betawi); kaweni, kawini, bembem (mu rurimi rwo muri Sundani); kaweni, kuweni, kweni (mu rurimi rw’i Javani); kabeni, beni, bine, pao kabine (mu rurimi rw’i Maduru), kweni, weni (mu rurimi rw’i Balini); mangga kuini (mu Majyaruguru ya Sulawesi); and kuini, guin, koini, kowini, koine, guawe stinki, sitingki, hitingki (mu birwa by’i Maluku).

Printed from http://www.botanix.kpr.eu/rw/print.php?t=7