Botanix - Ikinyamakuru kivuga ibijyanye n’ibimera

Ikinyarwanda

Urubuto rw’umugati Artocarpus odoratissimus, Marang

Ubwoko Ururabo rw’umugati (Artocarpus) ruboneka mu moko arenga 60 y’icyatsi kibisi buboneka ahantu hashyushye mu muryango wa Morase (bitanga imbuto ziribwa zifite intete nyinshi mo imbere). Biboneka muri Aziya y’Amajyepfo y’iburasirazuba no mu birwa by’inyanja ya Pasifika. Urubuto rw’umugati ni ubwoko bw’ibiti bifitanye isano ya bugufi umunyinya. Ubwoko bukunze guhingwa cyane ni Artocarpus altilis. Ubundi bwoko nka Artocarpus communis, Artocarpus integer (Cempedak), * Artocarpus heterophyllus* (Urubuto rwa Yakobo, Jackfruit, Nangka) n’ Artocarpus odoratissimus (Marang) nabyo ni ibinyamuryango by’urubuto rw’umugati.

Muri iyi nyandiko turaza kuvuga kuri Marang (Artocarpus odoratissimus). Ni igiti gihora gisa n’icyatsi kibisi gikomoka mu kirwa cya Borunewo muri Indonesiya. Mu gihe, kimera aho gishatse kikagurwa ku masoko asanzwe mu bihugu bukikije Malayiziya, Tayilani na Filipine. Kizwi mu ndimi zo mu karere nka Atau, Keiran, Loloi, Madang, Marang, Pi-ien, Pingan, Tarap, Terap, na Khanun Sampalor. Ubu bwoko ntibuzwi hanze y’ibihugu byavuzwe haruguru. Mu kinani, byibera ahantu hari ubutaka bufite urucucu mu mashyamba ku butumburuke bwegereye metero 1000 hejuru y’inyanja.

Ibiti bya Artocarpus odoratissimus kandi bigira uburebure bwegereye metero 25; kandi amababi yabyo akagira santimetero 50 z’uburebure no hagati ya santimetero 11 na 28 z’ubugali.

Kubera ko cyibangurira, igiti kimwe gishobora gutanga urubuto. Urubuto rw’ibi biti rusa n’icyatsi, ruteye nk’igi, rukagira santimetero 16 z’uburebure na santimetero 13 z’ubugali, rugapima hafi ikilo kandi rukaribwa uko rumeze cyangwa rutetse. Intete nazo zishobora gutekwa mbere yo kuribwa.

Urubuto rw’umugati ni igiti gitanga ubuzima ku baturage bo muri Aziya y’Uburasirazuba bw’amajyepfo. Imbere mu rubuto hasa n’urubura rweruruka, kandi hakaryohera, hagahumura neza nk’urubuto rwa Duriyani (Durio, urubuto ruhumura neza ku isi).

Uburyo bwiza bwo gukwirakwiza Marang Artocarpus odoratissimus ni ugukoresha imbuto. Imbuto zitoshye zimera neza kandi zigatunguka mu butaka nyuma y’icyumweru. Mu gihe, iyo imirama uyibitse mu gihe cy’ibyumweru butatu nibura ntimera neza. Bigatuma, imirama imera neza iyo ihumbitse mu gitaka cy’urucucu, kirimo amazi igihe ikimara gusarurwa Gutubura hakoreshejwe ingeri ntibijya bikunda neza kandi udukoko n’indwara zikunda kwangiza ibi biti.

Igiti cy’Urubuto rw’umugati rwihanganira ubukonje. Bitewe n’inkomoko yacyo y’ahantu hashyuha, ubushyuhe bwo hasi ntibujya bujya munsi ya dogere 7 selisiyusi. Ibi biti bishobora guhingwa mu turere dushyuha mu busitani, ariko bishobora no guhingwa mu nzu cyangwa mu mazu ahingwamo y’icyatsi n’ahandi hose hari ubukonje.


Inkuru ikurikira: Amamesa yihanganira ubukonje Rhapidophyllum hystrix (Amamesa afite amahwa) »»»

Ku wa mbere 31.8.2009 10:22 | Kubisohora ku urupapuro | Ibimera nyaburanga bidasanzwe

Ibyerekeye KPR

KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe Silovakiya
KPR - Abarinzi n’abakuza ibimera bishyize hamwe ni umuryango mpuzamahanga. Soma byinshi bitwerekeyeho
Sangira n’abandi uburambe bwawe kubijyanye no gukuza ibimera. Andika inkuru cyangwa inyandiko kubijyanye no kwitabwaho k’ubusitani, gutera, gukuza no kwita ku ibimera n’ibindi bibyerekeyeho. Hanyuma ubitangaze mururimi rwawe kavukire ubinyujije mukinyamakuru cyacu cyivuga ibijyanye n’ibimera cyitwa Botanix.